UNIVERSITY TEACHING HOSPITAL OF BUTARE(CHUB)
Quality health care, Training and Research

IJWI RY’UMURWAYI RIKANGURA TWE ABAGANGA NDETSE N’ABAGANA AMAVURIRO

 

Hashize iminsi Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda itangije gahunda yihariye yiswe “IJWI RY’UMURWAYI”Igamije gukangurira abaturage bagana amavuriro kurengera uburenganzira bwabo bwo guhabwa serivisi nziza. Gutanga serivisi nziza niyo ntego Leta y’u Rwanda yashyize imbere, ndetse by’umwihariko Minisiteri y’ubuzima kuko ari inkingi ya mwamba mukugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka.

Uru rugamba rwo kunoza serivisi zihabwa abagana amavuriro nirwo rwahagurikije inzego zose zirebwa n’ubuzima mu Rwanda, hasobanurwa ingamba zihariye zigize gahunda y’ijwi ry’umurwayi, mu rwego rwo kurushaho kumenyesha umurwayi uburenganzira n’inshingano ze igihe yagannye amavuriro akeneye serivisi.

Muri CHUB, umuyobozi mukuru wayo Dr. SENDEGEYA Augustin yatanze ibiganiro mu bihe bitandukanye kuri radiyo y’abaturage ya Huye ndetse na radiyo salus agamije kumenyesha abagana inzego z’ubuvuzi ko abaganga bose bahawe amahugurwa yihariye kubijyanye n’uburenganzira bw’umurwayi ndetse n’inshingano ze, abizeza ko igihe bagannye amavuriro bakwiye kujya birekura, bakisanzura, bakabaza ikibazo cyose bafite ndetse bakisanzura ku baganga kuko baba biteguye kubafasha.

Photo archives: Dr SENDEGEYA Augustin, DG CHUB

 

Umuyobozi mukuru wa CHUB yashoje amenyesha abagana amavuriro ko nta byera ngo de! Aboneraho gusaba abarwayi bose gutinyuka bakajya bagaragaza umukozi uwo ariwe wese waba yabahaye serivisi mbi mu rwego rwo gufasha ubuyobozi bw’amavuriro kubikurikirana hakiri kare kuko ari imwe mu ngamba yo kurushaho kunoza serivisi zigenewe abarwayi.