UNIVERSITY TEACHING HOSPITAL OF BUTARE(CHUB)
Quality health care, Training and Research

AMAHUGURWA AHORAHO NI INKINGI YO KUNOZA SERIVISI

Ibitaro bikuru bya Kaminuza CHUB byihaye intego yo kuba hafi abakozi babyo kuburyo bahora bahugurwa ku ngamba nshya zigamije kunoza serivisi zagenewe abakiliya. Amahugurwa abakozi bahabwa aba ajyanye na serivisi batanga kandi bakibanda kubyo bakora bya buri munsi.

Dr SENDEGEYA Augustin, DG wa CHUB, avuga ko kugera ku ntego yo gutanga serivisi nziza 100% bigoye, ariko iyo abantu bafatanyije bagera kuri iyi ntego kukigero cyiza gishoboka. Yakomeje avuga ko gutanga serivisi nziza ari urugendo ruhoraho kandi ntawukwiye kwibeshya ko yageze iyo ajya kuko icyo gihe uba wibeshye, ahubwo usabwa guhora wihugura kuko ariko gukorana n’abantu bidusaba.

Description: C:\Users\PC\Desktop\FROM FLASH NEPO JULY 2016\photo from fone nepo\20170303_110019.jpg

Photo archives: Abakozi ba CHUB  bari guhugurwa k’uburenganzira bw’umurwayi

Abakozi nabo bahugurwa bemeza ko kubahugura bari mukazi bibafasha kurushaho kunoza inshingano zabo ndetse n’abarwayi bagahabwa serivisi nziza zijyanye n’igihe. Bashima kandi ubuyobozi bwa CHUB bubaba hafi, bukabaha amakuru ku gihe, ndetse n’ibikoresho bigezweho bibafasha kwita ku barwayi neza.

By NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene

PR CHUB