UNIVERSITY TEACHING HOSPITAL OF BUTARE(CHUB)
Quality health care, Training and Research

ABAGANGA TURABASABA KWEGERA ABATURAGE MUKABAHA UMUGANDA

 

Dr SENDEGEYA Augustin, umuyobozi mukuru wa CHUB yasabye abaganga bahuje umwuga ko igihugu kibakeneyeho umusanzu ukomeye mu kwegera abaturage bakabavura, ndetse anasaba ko umuganda bajya bakora wajya wibanda kugufasha abaturage kuzamura imyumvire yabo ku ndwara zimwe na zimwe zikunze kubafata ariko zakwirindwa ndetse byaba ngombwa bakabavura aho bishoboka.

Akenshi k’umunsi w ‘umuganda rusange mu rwego rw’igihugu, CHUB itegura uburyo bwo kwegera abaturage hirya no hino aho batuye mu rwego rwo kurushaho kuvura abaturage benshi icyarimwe kandi babasanze hafi yabo. Kuva iyi gahunda yatangira, abaturage bavuwe bishimiye cyane ubufasha bahabwa na CHUB.

Abakozi ba CHUB nabo bishimira kuba ubumenyi bafite bagira igihe babusangira n’abanyarwanda bagenzi babo, bakemeza ko ntawundi uzabubakira igihugu uretse bo ubwabo, ko kandi igihugu kitatera imbere gifite abaturage barwaragurika, akaba ariyo mpamvu biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kwegera abaturage bakabavura ndetse bakabakangurira kwirinda indwara igihe bishoboka.

By NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene

PR CHUB