UNIVERSITY TEACHING HOSPITAL OF BUTARE(CHUB)
Quality health care, Training and Research

IKORANABUHANGA MU BUVUZI RIFASHA ABARWAYI GUKIRA BYIHUSE

 

Ikoranabunga n’ ingenzi mu buzima bwa buri munsi bw’ abanyagihugu kuko ryihutisha serivisi kandi n’ ibikorwa by’ ingenzi bigakorwa neza mu gihe gito. Mu nzego zose z’ igihugu biba bisaba ko ikoranabuhanga ryitabwaho kugirango igihugu kitagira icyiciro gisiga inyuma. By’ umwihariko, u Rwanda ni kimwe mu bihugu by’ Africa cyateje imbere gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere serivisi no mu bindi bikorwa bya buri munsi mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ igihugu.

 

Mu rwego rw’ ubuzima ikoranabuhanga rirakoreshwa ku isi hose, n’ubwo ubushobozi butaragera hose, ariko uburyo bwo kuvura hakoreshejwe ikoranabuhanga bwagaragaje ubudashyikirwa mu gufasha abarwayi kubona serivisi zihuse, kuvurwa neza kandi mugihe gito ndetse no gukira vuba.

 

Mu Rwanda, ikoranabuhanga mu buvuzi naho rirakataje kuko rikoreshwa cyane mu bitaro hirya no hino mu gihugu, aho hibandwa kuri program zifasha ibitaro gutanga serivisi zihuse, gukurikirana dosiye z’ abakiliya, gutanga amakuru ku burwayi bw’ umukiliya ndetse no gusangira amakuru hagati y’ abavura umurwayi byose hagamijwe kwihutisha serivisi zigenewe abarwayi bagana amavuriro.

Ikoranabuhanga kandi mu Rwanda rimaze kugera ku rwego rushimishije kuko hari bimwe mu bitaro mu Rwanda bigeze ku kwego rwo kuba bifite imashini zifasha abaganga kubaga umurwayi zimwe mu ndwara zikunze gufata inyama z’ imbere mu mubiri hatabayeho gusatura igice kinini cyawo (minimally invasive surgery), hagasaturwa igice gito kinyuzwamo ibikoresho byabugenewe mu kuvura igice kirwaye.

Photo: Abaganga ba CHUB bari kubaga bakoresheje uburyo bwo “Laparoscopy”

 

Mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Butare (CHUB) naho hari bene ubu buryo bwo guha abarwayi serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga kuburyo byorohera umurwayi kubona serivisi byihuse ndetse n’ umuganga akabasha gukurikirana dosiye y’ umurwayi neza ntaguta igihe kuko byose bikorerwa mu ikoranabuhanga. S’ ibyo gusa kuko no kubaga hakoreshejwe minimally invasive surgery nabyo birakoreshwa kandi byagaragaje umusaruro mwiza kuko umurwayi ubazwe hakoreshejwe ubu buryo ntarenza iminsi 2 mu bitaro kandi akira vuba ntazindi ngaruka ugereranyijwe n’ uwabazwe afunguwe ahantu hanini mu buryo busanzwe kuko aba ashobora no kugira ingaruka ziterwa n’ igisebe kinini asigarana.

Iyo ubaga ukoresheje iri koranabuhanga ntago ufungura ahantu hanini

 

Dr Sendegeya Augustin, Umuyobozi mukuru w’ ibitaro bya CHUB yizeza abagana ibitaro ayoboye ko batazatezuka kugukora ibishoboka byose ngo ikoranabuhanga ritere imbere mu buvuzi bagenera abakiliya bagana CHUB, kandi akanavuga ko bateganya kwihutisha gahunda bafite yo kugura ibindi byuma bikenewe mukurushaho gupima indwara zitandukanye hakoreshejwe ibyuma by’ ikoranabuhanga.

 

By NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene

PR CHUB