UNIVERSITY TEACHING HOSPITAL OF BUTARE(CHUB)
Quality health care, Training and Research

INYUNGU KURI TWE NI UKUVURA NDETSE KU BUNTU BIBAYE NGOMBWA

Ibi byasubiwemo n’umuyobozi mukuru wa CHUB, Dr. SENDEGEYA Augustin ubwo yasubizaga ibibazo by’abanyamakuru bamubazaga niba bishoboka ko CHUB yavura umuturage udafite mutuelle ndetse ntagire n’ubushobozi bwo kwishyura. Dr. SENDEGEYA Augustin yagize ati: “ nagirango rwose mare abantu impungenge bibaza ko ibitaro bibereyeho gucuruza, oyaaa, tubereyeho kuvura abaturage uko baba bameze kose! Ntitwakwemera ko umunyarwanda arembera murugo ngo nuko adafite ubushobozi cyangwa mutuelle…. Dushishikariza abaturage kugira mutuelle kuko ari ishingiro ryo kubungabunga ubuzima bwabo, ibafasha kwigirira icyizere gisesuye cyo kwegera muganga no kubona imiti ntacyo yishisha… ariko turanabwira abarebera umuturage arembera murugo ko bidakwiye kuko ibitaro bitajya byanga kwakira no guha serivisi umuturage hitwajwe ko adafite ubushobozi… turamwakira, tukamukorera iby’ibanze bitabara ubuzima bwe, tugafatanya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze z’aho aba yaturutse mu rwego rwo kwigisha wamuturage umumaro wa mutuelle, ndetse tukanafatanya kumubonera imiti, tukishimira ko akira, kuko ejo ariwe utubera umuhamya mukubwira abaturage bagenzi be umumaro wa mutuelle”.

 

Dr SENDEGEYA Augustin asobanurira umunyamakuru ko batajya bemera ko umuturage arembera murugo

Abaturage benshi usanga batinda gutanga mutuelle cyangwa bakayitanga igice ku buryo bigeza igihe yagakwiriye kuba ayikoresha yivuza, bikagaragara ko atarayitanga cyangwa atemerewe kuyivurizaho. Ibi bibazo usanga bikwiriye ko buri wese yaba umuyobozi, umunyamakuru, abafashamyumvire batandukanye ndetse n’abaturage ubwabo bakwiriye kubigira ibyabo, bakumva ko gufashanya ari byiza kugirango buri wese agire ubushobozi bwo kwivuza bitamugoye. Gufatanyiriza hamwe nibyo Dr SENDEGEYA Augustin agaragaza nk’umuti wo gufasha umuturage kubona mutuelle ku gihe giteganyijwe ndetse n’urwaye ntarembere murugo.


Abaganga ba CHUB basura abaturage mu mavuriro abegereye mu rwego rwo kubashishikariza kugurira mutuelle ku gihe no kurwanya imirire mibi yugarije bamwe murubyiruko

 

Dr SENDEGEYA Augustin kandi yasobanuye ko iyo abaturage bivuza kare batararemba biborohera kuko bakira vuba bitabatwaye igihe ndetse n’ubushobozi bwinshi, ariko kandi ko bifasha n’abavuzi kuko kubavura byoroha, bigatwara ibikoresho byo kubavura bikeya, bityo ubuvuzi bukihuta.

 

Mu gusoza, Dr SENDEGEYA Augustin yizeza abanyarwanda ko abavuzi biteguye kubungabunga ubuzima bwabo nk’uko babisezeranye bajya kwinjira muri uwo mwuga, akanagaruka k’umumaro wo kwiteganyiriza mutuelle kuko ntawumenya igihe atererwa. Yakomeje agira ati:  “ kwirinda biruta kwivuza…twese tumenye ko tugomba guharanira ko tudaheranwa n’indwara zitandukanye binashoboka ko tuzirinda cyangwa tukanazivuza hakiri kare… izirindwa mureke dukore ibishoboka tuzikumire nk’uko tubyigishwa buri munsi… mwabonye abaganga bacu basanga abaturage hafi y’aho batuye bakaganira n’abaturage ku buryo butandukanye bwo kwirinda indwara no kurwanya imirire mibi, iyo n’imwe mu ntego zacu, tukongeraho kubavura igihe dusanze hari uwurwaye… ariko mureke duhaguruke twite ku isuku, ku mirire y’abana bacu bitume bakura neza, bityo tugire urubyiruko rufite imbaraga, rwiteguye gukorera igihugu, dutere imbere”!

 

BY NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene

PR CHUB