UNIVERSITY TEACHING HOSPITAL OF BUTARE(CHUB)
Quality health care, Training and Research

IYO USANZE UMUTURAGE AHO ATUYE UKAMUVURA MUBA MUNYWANYE

Dr. SENDEGEYA Augustin, DG wa CHUB yabigarutseho yibutsa abaganga ko ari inshingano zabo kwegera abaturage kuko twese aribo dukorera. Ati: “aho bishoboka, muharanire kwegera umuturage mumusange hariya hasi mu cyaro aho atuye mumuhumurize, mumuvure niba arwaye, cyangwa mumwigishe uko yakwirinda indwara muzi namwe zugarije abaturage ariko byoroshye kwirinda…Ese muzi ko byibuza ku kigero kiri hejuru ya 80% indwara turwara inyinshi twazirinda igihe duhawe amakuru na muganga kandi natwe abaturage tukubaha ubuzima bwacu?....Rwose birababaje kubona abaturage bishora mu bikorwa bibangiriza ubuzima, cyane cyane ndavuga bamwe usanga birirwa barwana n’abayobozi kuko bishora mubiyobyabwenge, muri izi nzoga wumva za muriture, ibikwangari cyangwa n’ibindi bakora nyamara bibica bahagaze, ugasanga umusore w’imyaka 20 afite isura y’umusaza w’imyaka 70 kubera yibera mu nzoga ntiyiyiteho!... Abavuzi rero twiyemeze tuve mu biro, aho bishoboka tunamanuke dufatanye n’izindi nzego turwanye imyumvire mibi igiye kutumarira abaturage… nguwo umusanzu mukubaka igihugu wa mbere tubasaba”.

 

Dr. SENDEGEYA Augustin, DG CHUB agira inama abaturage ku kwirinda indwara zibugarije

 

Ibi n’ibyagarutsweho mu biganiro bitandukanye Dr. SENDEGEYA Augustin agirana n’abaturage batandukanye bo mu mirenge igize akarere ka Huye ndetse n’ahandi hatandukanye abakozi ba CHUB bakorera ibikorwa byo kuvura abaturage babasanze hafi yaho batuye. Muri ibi bikorwa byo kwegereza abaturage ubuvuzi, CHUB itoranya abaganga b’inzobere batandukanye mukuvura indwara zikunze kwibasira abaturage, hakanitabwa ku nyigisho zigamije kwigisha abaturage kwirinda indwara zikunze kubugariza nyamara zakwirindwa.

 

Abanganga ba CHUB bigisha abaturage kwirinda indwara zitandukanye zibugariza

 

Indwara zifata abaturage inyinshi birazwi ko zakwirindwa, cyane cyane indwara ziterwa n’umwanda, imirire mibi, SIDA, indwara z’umwijima, umutima, diyabete, n’izindi…. Bityo iyo abaganga ba CHUB bateguye ibikorwa nk’ibi aho bagiye hose bibanda kukuganira n’abaturage ku buryo bwo kurwanya no kwirinda izi ndwara, ndetse n’abamaze kurwara bakavurwa. Umuyobozi mukuru wa CHUB Dr. SENDEGEYA Augustin yizeza abaturage ko abakozi ba CHUB batazatezuka ku nshingano zo kubavura, ndetse ko uko bizajya bishoboka bazajya bamanuka babasange hafi yabo aho batuye babavure ndetse banaganire ku myitwarire myiza yatuma twese dufatanyiriza hamwe mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu kuko ntawagira icyo amarira igihugu cye adafite ubuzima bwiza.

Abaganga ba CHUB bapima abaturage  indwara zitandura ariko tuzi ko zitwugarije

Abaganga ba CHUB borohereza abaturage bakabavura babasanze hafi y’aho batuye

 

 

BY NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene, PR CHUB