UNIVERSITY TEACHING HOSPITAL OF BUTARE(CHUB)
Quality health care, Training and Research

NTITUZEMERA KO UBUHUMYI BUBABERA IMBOGAMIZI MU ITERAMBERE

 

Ibi byashimangiwe kuri uyu wa kane, taliki ya 10/10/2019 na Dr. SENDEGEYA Augustin, umuyobozi mukuru w’ibitaro bikuru bya kaminuza bya Butare (CHUB) mu gikorwa cyabereye mu karere ka Huye, umurenge wa Huye, akagali ka Rukira, ahatangijwe ku mugaragaro gahunda zo kuvura abarwayi b’amaso abaganga babasanze hafi yabo mu rwego rwo kuborohereza urugendo no kubashishikariza kurwanya indwara zitandukanye zishobora kubatera ubuhumyi.

 

Dr SENDEGEYA Augustin, DG CHUB aganiriza abaturage baje kwivuza amaso i Huye

 

Mu gutangiza iki gikorwa, Dr SENDEGEYA Augustin yafashe umwanya wo kuganiriza abaturage ku ndwara zitandukanye zibasira amaso, ababwira ko zihangayikishije cyane kuko zidatoranya, ahubwo zazengereje n’urubyiruko rwacu kandi twese tuzi ko aribo musingi w’iterambere ry’igihugu. Yagize ati: “Ku isi hose hagaragara ibibazo by’abarwara amaso bikabaviramo ubuhumyi, kandi ntago byoroshye kuko byagaragaye ko hari umubare munini w’urubyiruko ruzahazwa n’izo ndwara, ntirubashe gukora kandi muzi ko tutatera imbere tutakoze. U Rwanda rero twihaye intego yo kurwanya icyabangamira iterambere ry’umunyarwanda, bityo akaba ariyo mpamvu mutubona hano, twaje gutanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu, tubegera ngo tubavure izo ndwara z’amaso.”

Iki gikorwa cyo kuvura indwara z’amaso abaturage basanzwe hafi y’aho batuye si ubwa mbere gikozwe kuko gisanzwe kibera hirya no hino aho bigaragaye ko abaturage baho bagorwa no kwigerera CHUB, kuri iyi nshuro kikaba cyarateguwe ku bufatanye n’umufatanyabikorwa wa minisiteri y’ubuzima witwa Onesight, kikaba giteguwe mu minsi ibili, nyuma kikazakomereza n’ahandi mu yindi mirenge y’akarere ka Huye.

 

Abaganga ba CHUB bavura abarwayi b’amaso ku ivuriro rya Rukira-Huye

 

 

Yanditswe na :

 

NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene

PR CHUB